Bareka inzu y’Uwiteka Imana ya ba sekuruza, bakorera ibishushanyo bya Ashera n’ibindi bishushanyo. Umujinya uza mu Bayuda n’i Yerusalemu ku bw’icyo gicumuro cyabo.
2 Ibyo Ku Ngoma 24:18
Imirongo ikikije uyu
24:17 Nuko Yehoyada apfuye, ibikomangoma by’Abayuda biraza biramya umwami, umwami arabumvira.
24:18 Bareka inzu y’Uwiteka Imana ya ba sekuruza, bakorera ibishushanyo bya Ashera n’ibindi bishushanyo. Umujinya uza mu Bayuda n’i Yerusalemu ku bw’icyo gicumuro cyabo.
24:19 Nyamara Imana iboherereza abahanuzi bo kubagarura ku Uwiteka, bakajya babahamya ibyaha ariko bo ntibabitegera amatwi.