Nuko Amasiya arobanura izo ngabo zari zije aho ari zivuye i Bwefurayimu ngo zisubire iwabo. Ni cyo cyaziteye kurakarira Abayuda, zisubira iwabo zifite umujinya mwinshi.
2 Ibyo Ku Ngoma 25:10
Imirongo ikikije uyu
25:9 Amasiya asubiza uwo muntu w’Imana ati “Ariko se iby’italanto ijana nahaye ingabo z’Abisirayeli bibaye bite?” Umuntu w’Imana aramusubiza ati “Uwiteka abasha kuguha izizirutaho cyane.”
25:10 Nuko Amasiya arobanura izo ngabo zari zije aho ari zivuye i Bwefurayimu ngo zisubire iwabo. Ni cyo cyaziteye kurakarira Abayuda, zisubira iwabo zifite umujinya mwinshi.
25:11 Maze Amasiya yiyungamo atabarana n’abantu be, bajya mu kibaya cy’umunyu yica mu Baseyiri abantu inzovu.