2 Ibyo Ku Ngoma 25:14

Nuko hanyuma Amasiya atabarutse kwica Abedomu, azana ibigirwamana by’Abaseyiri arabishinga ngo bibe imana ze, arabipfukamira abyosereza imibavu.

Imirongo ikikije uyu

25:13 Ariko ingabo Amasiya yashubijeyo ngo zidatabarana na we, zitera imidugudu y’i Buyuda uhereye i Samariya ukageza i Betihoroni ziyicamo abantu ibihumbi bitatu, banyaga iminyago myinshi.

25:14 Nuko hanyuma Amasiya atabarutse kwica Abedomu, azana ibigirwamana by’Abaseyiri arabishinga ngo bibe imana ze, arabipfukamira abyosereza imibavu.

25:15 Ni cyo cyatumye uburakari bw’Uwiteka bukongerera Amasiya, amutumaho umuhanuzi aramubwira ati “Ni iki gituma ushaka imana zitakijije bene so amaboko yawe?”

Ubuhinduzi n’inkomoko