Ariko Amasiya ntiyabyitaho, kuko byaturutse ku Mana ngo ibahāne mu babisha babo, kuko bashakaga imana z’i Bwedomu.
2 Ibyo Ku Ngoma 25:20
Imirongo ikikije uyu
25:19 Uvuga yuko wanesheje Abedomu, umutima wawe wishyira hejuru urirarira. Noneho wihamira iwawe. Ni iki gituma wishyira mu bitari ibyawe ngo bikugirire nabi, ukagwa wowe ubwawe hamwe n’Abayuda?”
25:20 Ariko Amasiya ntiyabyitaho, kuko byaturutse ku Mana ngo ibahāne mu babisha babo, kuko bashakaga imana z’i Bwedomu.
25:21 Nuko Yehowasi umwami w’Abisirayeli arazamuka atera Amasiya umwami w’Abayuda, bahanganira i Betishemeshi y’i Buyuda.