Ariko indi mirimo ya Amasiya, iyabanje n’iyaherutse, mbese ntiyanditswe mu gitabo cy’abami b’Abayuda n’ab’Abisirayeli?
2 Ibyo Ku Ngoma 25:26
Imirongo ikikije uyu
25:25 Nuko Amasiya mwene Yowasi umwami w’Abayuda amara indi myaka cumi n’itanu, Yehowasi mwene Yehowahazi umwami w’Abisirayeli amaze gutanga.
25:26 Ariko indi mirimo ya Amasiya, iyabanje n’iyaherutse, mbese ntiyanditswe mu gitabo cy’abami b’Abayuda n’ab’Abisirayeli?
25:27 Kandi uhereye igihe Amasiya yarekaga gukurikira Uwiteka, bamugambaniraga ari i Yerusalemu ahungira i Lakishi, ariko bohereza abo kumukurikira i Lakishi bamutsindayo.