2 Ibyo Ku Ngoma 25:6

Kandi agurira abagabo bo mu Bisirayeli b’abanyambaraga b’intwari agahumbi, atanga italanto z’ifeza ijana.

Imirongo ikikije uyu

25:5 Kandi Amasiya ateranya Abayuda bose n’Ababenyamini, abatunganya uko amazu ya ba sekuruza yari ari, ngo bategekwe n’abatware batwara ibihumbi n’abatwara amagana, abari bamaze imyaka makumyabiri bavutse n’abayisagije, arababara abona ari abagabo batoranijwe uduhumbi dutatu babasha gutabara, bagatwara amacumu n’ingabo.

25:6 Kandi agurira abagabo bo mu Bisirayeli b’abanyambaraga b’intwari agahumbi, atanga italanto z’ifeza ijana.

25:7 Hanyuma haza umuntu w’Imana, aramusanga aramubwira ati “Mwami, ntukundire ingabo z’Abisirayeli ko mujyana kuko Uwiteka atari kumwe n’Abisirayeli, bisobanurwa ngo Abefurayimu bose.

Ubuhinduzi n’inkomoko