Ariko niwanga ugatabarana na bo, nubwo warwana intambara ufite ubutwari bungana bute Imana izagutsinda imbere y’ababisha, kuko Imana ifite ububasha bwo gutabara n’ubutsinda.”
2 Ibyo Ku Ngoma 25:8
Imirongo ikikije uyu
25:7 Hanyuma haza umuntu w’Imana, aramusanga aramubwira ati “Mwami, ntukundire ingabo z’Abisirayeli ko mujyana kuko Uwiteka atari kumwe n’Abisirayeli, bisobanurwa ngo Abefurayimu bose.
25:8 Ariko niwanga ugatabarana na bo, nubwo warwana intambara ufite ubutwari bungana bute Imana izagutsinda imbere y’ababisha, kuko Imana ifite ububasha bwo gutabara n’ubutsinda.”
25:9 Amasiya asubiza uwo muntu w’Imana ati “Ariko se iby’italanto ijana nahaye ingabo z’Abisirayeli bibaye bite?” Umuntu w’Imana aramusubiza ati “Uwiteka abasha kuguha izizirutaho cyane.”