Azariya umutambyi mukuru n’abatambyi bose baramureba, maze babona ibibembe bimufashe mu ruhanga bahuta bamusunika ngo ahave, ndetse na we ubwe yihutira gusohoka kuko Uwiteka amuteje indwara.
2 Ibyo Ku Ngoma 26:20
Imirongo ikikije uyu
26:19 Uziya ararakara kandi yari afite icyotero mu ntoki, yenda kosa imibavu. Akirakariye abatambyi ibibembe bisesa mu ruhanga rwe, ari imbere y’abatambyi mu nzu y’Uwiteka iruhande rw’icyotero cy’imibavu.
26:20 Azariya umutambyi mukuru n’abatambyi bose baramureba, maze babona ibibembe bimufashe mu ruhanga bahuta bamusunika ngo ahave, ndetse na we ubwe yihutira gusohoka kuko Uwiteka amuteje indwara.
26:21 Nuko Umwami Uziya aba umubembe, ageza ku munsi yatangiyeho aba mu nzu ye y’akato ari umubembe, kuko yaciwe mu nzu y’Uwiteka. Umuhungu we Yotamu aba umutware w’inzu y’umwami, acira abantu bo mu gihugu imanza.