Kandi arwana n’umwami w’Abamoni, arabanesha. Muri uwo mwaka Abamoni bamutura italanto z’ifeza ijana, n’indengo z’ingano inzovu n’iza sayiri inzovu. Mu mwaka wa kabiri n’uwa gatatu bamutuye bene ibyo.
2 Ibyo Ku Ngoma 27:5
Imirongo ikikije uyu
27:4 Kandi yubaka n’imidugudu mu gihugu cy’imisozi y’i Buyuda, yubaka n’ibihome n’iminara mu mashyamba.
27:5 Kandi arwana n’umwami w’Abamoni, arabanesha. Muri uwo mwaka Abamoni bamutura italanto z’ifeza ijana, n’indengo z’ingano inzovu n’iza sayiri inzovu. Mu mwaka wa kabiri n’uwa gatatu bamutuye bene ibyo.
27:6 Nuko Yotamu arakomera, kuko yatunganije inzira ze imbere y’Uwiteka Imana ye.