2 Ibyo Ku Ngoma 28:13

Barababwira bati “Abanyagano ntimubageze hano, kuko icyo mugambiriye gukora kizatuzanira igicumuro ku Uwiteka, kikongerwa ku byaha byacu no ku bicumuro byacu, kuko ibicumuro byacu ari byinshi kandi ku Bisirayeli hariho uburakari bw’inkazi.”

Imirongo ikikije uyu

28:12 Nuko bamwe mu batware b’Abefurayimu, Azariya mwene Yohanani na Berekiya mwene Meshilemoti, na Yehizikiya mwene Shalumu na Amasa mwene Hadulayi, barahaguruka bahagarika abava mu ntambara.

28:13 Barababwira bati “Abanyagano ntimubageze hano, kuko icyo mugambiriye gukora kizatuzanira igicumuro ku Uwiteka, kikongerwa ku byaha byacu no ku bicumuro byacu, kuko ibicumuro byacu ari byinshi kandi ku Bisirayeli hariho uburakari bw’inkazi.”

28:14 Nuko abagabo bitwaje intwaro barekurira abanyagano, barekera n’iminyago imbere y’abantu n’iteraniro ryose.

Ubuhinduzi n’inkomoko