None bana banjye, mwe gutenguha kuko Uwiteka yabatoreye kumuhagarara imbere mukamukorera, mukaba abahereza be, mukosa imibavu.”
2 Ibyo Ku Ngoma 29:11
Imirongo ikikije uyu
29:10 “None ngambiriye gusezerana isezerano n’Uwiteka Imana ya Isirayeli, kugira ngo uburakari bwayo bw’inkazi butuveho.
29:11 None bana banjye, mwe gutenguha kuko Uwiteka yabatoreye kumuhagarara imbere mukamukorera, mukaba abahereza be, mukosa imibavu.”
29:12 Maze Abalewi barahaguruka, ari bo Mahati mwene Amasayi, na Yoweli mwene Azariya bo muri bene Kohati, n’abo muri bene Merari ari bo Kishi mwene Abudi na Azariya mwene Yehalelēli, n’abo muri bene Gerishoni ari bo Yowa mwene Zima na Edeni mwene Yowa.