Kandi n’ibintu byose Umwami Ahazi yataye ubwo yacumuraga ari ku ngoma, twabitunganije turabyeza, none biri imbere y’icyotero cy’Uwiteka.”
2 Ibyo Ku Ngoma 29:19
Imirongo ikikije uyu
29:18 Hanyuma bajya i bwami, basanga Umwami Hezekiya muri kambere ye baramubwira bati “Tumaze gutunganya inzu y’Uwiteka yose, n’icyotero cy’ibitambo byoswa n’ibintu byacyo byose, n’ameza imitsima yo kumurikwa iterekwaho imbere y’Uwiteka n’ibintu byayo byose.
29:19 Kandi n’ibintu byose Umwami Ahazi yataye ubwo yacumuraga ari ku ngoma, twabitunganije turabyeza, none biri imbere y’icyotero cy’Uwiteka.”
29:20 Bukeye Umwami Hezekiya azinduka kare ateranya abatware b’umurwa, arazamuka ajya mu nzu y’Uwiteka.