2 Ibyo Ku Ngoma 29:21

Bazana amapfizi arindwi n’amasekurume y’intama arindwi, n’abana b’intama barindwi n’amasekurume y’ihene arindwi, ngo bibe igitambo gitambirwa ibyaha by’ubwami, n’iby’ubuturo bwera n’iby’Abayuda. Ategeka abatambyi bene Aroni kubitambira ku cyotero cy’Uwiteka.

Imirongo ikikije uyu

29:20 Bukeye Umwami Hezekiya azinduka kare ateranya abatware b’umurwa, arazamuka ajya mu nzu y’Uwiteka.

29:21 Bazana amapfizi arindwi n’amasekurume y’intama arindwi, n’abana b’intama barindwi n’amasekurume y’ihene arindwi, ngo bibe igitambo gitambirwa ibyaha by’ubwami, n’iby’ubuturo bwera n’iby’Abayuda. Ategeka abatambyi bene Aroni kubitambira ku cyotero cy’Uwiteka.

29:22 Nuko ayo mapfizi barayabīkīra, abatambyi batega amaraso bayamisha ku cyotero, babīkīra amasekurume y’intama bamisha amaraso yayo ku cyotero, babīkīra n’abana b’intama bamisha amaraso yabo ku cyotero.

Ubuhinduzi n’inkomoko