Kandi ibitambo byoswa byari byinshi cyane n’ibinure by’ibitambo by’ishimwe yuko bari amahoro, n’amaturo y’ibyokunywa aturanwa n’igitambo cyoswa cyose. Uko ni ko umurimo wo mu nzu y’Uwiteka watunganijwe.
2 Ibyo Ku Ngoma 29:35
Imirongo ikikije uyu
29:34 Ariko abatambyi baba bake, ntibabasha kubaga ibitambo byoswa byose. Ni cyo cyatumye Abalewi bene wabo babafasha, kugeza aho umurimo warangiriye no kugeza aho abatambyi bamariye kwiyeza, kuko Abalewi barushaga abatambyi umutima utunganye wo kwiyeza.
29:35 Kandi ibitambo byoswa byari byinshi cyane n’ibinure by’ibitambo by’ishimwe yuko bari amahoro, n’amaturo y’ibyokunywa aturanwa n’igitambo cyoswa cyose. Uko ni ko umurimo wo mu nzu y’Uwiteka watunganijwe.
29:36 Hezekiya n’abantu bose banezererwa ibyo Imana yateguriye abantu, kuko byakozwe ikubagahu.