Ba data bacumuraga bagakora ibyangwa n’Uwiteka Imana yacu, bakayimūra bagahindukira bagakura amaso ku buturo bw’Uwiteka, bakabutera umugongo.
2 Ibyo Ku Ngoma 29:6
Imirongo ikikije uyu
29:5 arababwira ati “Nimunyumve mwa Balewi mwe, mwiyeze nonaha mweze n’inzu y’Uwiteka Imana ya ba sogokuruza banyu, mukure imyanda Ahantu hera.
29:6 Ba data bacumuraga bagakora ibyangwa n’Uwiteka Imana yacu, bakayimūra bagahindukira bagakura amaso ku buturo bw’Uwiteka, bakabutera umugongo.
29:7 Kandi bakinze inzugi z’ibaraza, bazimya amatabaza kandi ntibosereza Imana ya Isirayeli imibavu, cyangwa kuyitambira ibitambo byoswa Ahantu hera.