Maze Hezekiya ategeka ibihe by’abatambyi n’Abalewi nk’uko ibihe byabo byari biri, ategeka umuntu wese mu batambyi no mu Balewi umurimo we, ari uwo gutamba ibitambo byoswa cyangwa ibitambo by’ishimwe yuko ari amahoro, cyangwa guhereza cyangwa gushima no guhimbariza, mu marembo y’ikirorero cy’Uwiteka.
2 Ibyo Ku Ngoma 31:2
Imirongo ikikije uyu
31:1 Nuko ibyo byose bishize, Abisirayeli bose bari bari aho bajya mu midugudu y’i Buyuda bamenagura inkingi, batemagura Ashera, basenya ingoro n’ibicaniro i Buyuda hose n’i Bubenyamini, n’i Bwefurayimu n’i Bumanase kugeza aho babirimburiye byose. Abisirayeli bose baherako basubira mu midugudu yabo, umuntu wese ajya muri gakondo y’iwabo.
31:2 Maze Hezekiya ategeka ibihe by’abatambyi n’Abalewi nk’uko ibihe byabo byari biri, ategeka umuntu wese mu batambyi no mu Balewi umurimo we, ari uwo gutamba ibitambo byoswa cyangwa ibitambo by’ishimwe yuko ari amahoro, cyangwa guhereza cyangwa gushima no guhimbariza, mu marembo y’ikirorero cy’Uwiteka.
31:3 Kandi umwami ategeka n’umugabane w’amatungo ye, azajya atanga ho ibitambo byoswa byo mu gitondo n’ibya nimugoroba, n’iby’amasabato n’iby’imboneko z’amezi, n’iby’iminsi mikuru itegetswe nk’uko byanditswe mu mategeko y’Uwiteka.