2 Ibyo Ku Ngoma 31:6

Kandi Abisirayeli n’Abayuda bari batuye mu midugudu y’i Buyuda, na bo bazana kimwe mu icumi cy’inka n’intama, na kimwe mu icumi cy’ibintu byejejwe bigaturwa Uwiteka Imana yabo, ibyo bintu babigira ibirundo.

Imirongo ikikije uyu

31:5 Itegeko rimaze kwamamara, Abisirayeli bazana ibintu byinshi cyane by’umuganura w’amasaka na vino, n’amavuta n’ubuki n’imyaka yose yo mu murima, na kimwe mu icumi cya byose babizana ari byinshi cyane.

31:6 Kandi Abisirayeli n’Abayuda bari batuye mu midugudu y’i Buyuda, na bo bazana kimwe mu icumi cy’inka n’intama, na kimwe mu icumi cy’ibintu byejejwe bigaturwa Uwiteka Imana yabo, ibyo bintu babigira ibirundo.

31:7 Mu kwezi kwa gatatu ni ho batangiye kurunda ibirundo, babirangiza mu kwezi kwa karindwi.

Ubuhinduzi n’inkomoko