Kuko umutima wawe wari woroheje, ukicisha bugufi imbere y’Imana wumva amagambo yayo ivuga kuri aha hantu n’abaturage baho, ukicisha bugufi imbere yanjye ugashishimura imyambaro yawe ukandirira imbere, nanjye ndakumvise.’ Ni ko Uwiteka avuze.
2 Ibyo Ku Ngoma 34:27
Imirongo ikikije uyu
34:26 Ariko umwami w’Abayuda wabatumye kumbaza mumubwire mutya muti ‘Uwiteka Imana ya Isirayeli iravuga ku magambo wumvise iti:
34:27 Kuko umutima wawe wari woroheje, ukicisha bugufi imbere y’Imana wumva amagambo yayo ivuga kuri aha hantu n’abaturage baho, ukicisha bugufi imbere yanjye ugashishimura imyambaro yawe ukandirira imbere, nanjye ndakumvise.’ Ni ko Uwiteka avuze.
34:28 ‘Nuko nzagusangisha ba sogokuruza ushyirwe mu mva yawe amahoro, kandi amaso yawe ntazareba ibyo byose nzateza aha hantu n’abaturage baho.’ ” Nuko baragenda babwira umwami ubutumwa.