Nuko basanga Hilukiya w’umutambyi mukuru bamuha impiya zazanywe mu nzu y’Imana, izo Abalewi b’abakumirizi bari basonzoranije mu Bamanase n’Abefurayimu, n’Abisirayeli bari basigaye bose n’Abayuda bose, n’Ababenyamini n’abaturage b’i Yerusalemu,
2 Ibyo Ku Ngoma 34:9
Imirongo ikikije uyu
34:8 Mu mwaka wa cumi n’umunani w’ingoma ye amaze gutunganya igihugu n’inzu, yohereza Shafani mwene Asaliya na Māseya umutware w’umurwa, na Yowa mwene Yowahazi w’umucurabwenge ngo bajye gusana inzu y’Uwiteka Imana ye.
34:9 Nuko basanga Hilukiya w’umutambyi mukuru bamuha impiya zazanywe mu nzu y’Imana, izo Abalewi b’abakumirizi bari basonzoranije mu Bamanase n’Abefurayimu, n’Abisirayeli bari basigaye bose n’Abayuda bose, n’Ababenyamini n’abaturage b’i Yerusalemu,
34:10 na bo baziha abakozi bakoresherezaga inzu y’Uwiteka, maze abo bakozi bakoreraga mu nzu y’Uwiteka bazitangira gukomeza inzu bayisanisha,