2 Ibyo Ku Ngoma 35:14

Hanyuma bītegurira ibyabo ubwabo n’iby’abatambyi, kuko abatambyi bene Aroni bari bahugijwe no gutamba ibitambo byoswa n’urugimbu bukarinda bwira. Ni cyo cyatumye Abalewi bitegurira ibyabo ubwabo, bategura n’iby’abatambyi bene Aroni.

Imirongo ikikije uyu

35:13 Maze botsa igitambo cya Pasika uko bitegekwa, kandi n’amaturo yera bayateka mu nkono, no mu nkono zivuga no mu byuma bikaranga, babijyana vuba bahereza abantu bose.

35:14 Hanyuma bītegurira ibyabo ubwabo n’iby’abatambyi, kuko abatambyi bene Aroni bari bahugijwe no gutamba ibitambo byoswa n’urugimbu bukarinda bwira. Ni cyo cyatumye Abalewi bitegurira ibyabo ubwabo, bategura n’iby’abatambyi bene Aroni.

35:15 N’abaririmbyi bene Asafu bari ahabo, nk’uko byari byarategetswe na Dawidi na Asafu, na Hemani na Yedutuni bamenya w’umwami. N’abakumirizi bari ku marembo yose, ntibagombaga kuva ku murimo wabo kuko bene wabo b’Abalewi babiteguriye.

Ubuhinduzi n’inkomoko