Uko ni ko umurimo wose w’Uwiteka watunganijwe, kuri uwo munsi wo kuziririza Pasika no gutamba ibitambo byoswa ku cyotero cy’Uwiteka, nk’uko Umwami Yosiya yari yategetse.
2 Ibyo Ku Ngoma 35:16
Imirongo ikikije uyu
35:15 N’abaririmbyi bene Asafu bari ahabo, nk’uko byari byarategetswe na Dawidi na Asafu, na Hemani na Yedutuni bamenya w’umwami. N’abakumirizi bari ku marembo yose, ntibagombaga kuva ku murimo wabo kuko bene wabo b’Abalewi babiteguriye.
35:16 Uko ni ko umurimo wose w’Uwiteka watunganijwe, kuri uwo munsi wo kuziririza Pasika no gutamba ibitambo byoswa ku cyotero cy’Uwiteka, nk’uko Umwami Yosiya yari yategetse.
35:17 Icyo gihe Abisirayeli bari bahari baziririza Pasika, n’iminsi mikuru irindwi y’imitsima idasembuwe.