Sedekiya atangira gutegeka yari amaze imyaka makumyabiri n’umwe avutse, ategekera i Yerusalemu amara imyaka cumi n’umwe i Yerusalemu ari ku ngoma.
2 Ibyo Ku Ngoma 36:11
Imirongo ikikije uyu
36:10 Umwaka utashye, Nebukadinezari aratuma ngo bamuzane i Babuloni hamwe n’ibintu byiza byo mu nzu y’Uwiteka, yimika mukuru we Sedekiya ngo abe umwami w’i Buyuda n’i Yerusalemu.
36:11 Sedekiya atangira gutegeka yari amaze imyaka makumyabiri n’umwe avutse, ategekera i Yerusalemu amara imyaka cumi n’umwe i Yerusalemu ari ku ngoma.
36:12 Akora ibyangwa n’Uwiteka Imana ye, ntiyicishije bugufi imbere y’umuhanuzi Yeremiya, ubwo yamubwiraga ibiva mu kanwa k’Uwiteka.