Arema n’igikarabiro kidendeje mu miringa yayagijwe, ubugari bwacyo uhereye ku rugara ukageza ku rundi bwari mikono cumi, ubugari bwacyo bwose bwaranganaga. Uburebure bwacyo bw’igihagararo bwari mikono itanu, urugero rw’urugara inkubwo imwe rwari mikono mirongo itatu.
2 Ibyo Ku Ngoma 4:2
Imirongo ikikije uyu
4:1 Kandi arema icyotero cy’umuringa, uburebure bwacyo bw’umurambararo bwari mikono makumyabiri, n’ubugari bwacyo bwari mikono makumyabiri, n’uburebure bwacyo bw’igihagararo bwari mikono cumi.
4:2 Arema n’igikarabiro kidendeje mu miringa yayagijwe, ubugari bwacyo uhereye ku rugara ukageza ku rundi bwari mikono cumi, ubugari bwacyo bwose bwaranganaga. Uburebure bwacyo bw’igihagararo bwari mikono itanu, urugero rw’urugara inkubwo imwe rwari mikono mirongo itatu.
4:3 Mu bugenya bwacyo hari hakikijwe ibishushanyo by’inka, mu mukono umwe wacyo w’intambike hariho ibishushanyo icumi, bikikije igikarabiro kidendeje. Izo nka zari impushya ebyiri zaremanywe na cyo.