2 Ibyo Ku Ngoma 4:6

Arema n’ibikarabiro cumi, bitanu abishyira iburyo, ibindi bitanu ibumoso, ngo bajye bogerezamo ibintu by’igitambo cyoswa. Ariko igikarabiro kidendeje cyari icy’abatambyi cyo gukarabiramo.

Imirongo ikikije uyu

4:5 Umushyishyito wacyo wari intambwe imwe y’intoki, kandi urugara rwacyo rwaremwe nk’urugara rw’urwabya, cyangwa nk’ururabyo rw’uburengo. Cyajyagamo incuro z’intango ibihumbi bitatu.

4:6 Arema n’ibikarabiro cumi, bitanu abishyira iburyo, ibindi bitanu ibumoso, ngo bajye bogerezamo ibintu by’igitambo cyoswa. Ariko igikarabiro kidendeje cyari icy’abatambyi cyo gukarabiramo.

4:7 Arema ibitereko by’izahabu by’amatabaza cumi nk’uko itegeko ryabyo ryari riri, abishyira mu rusengero, bitanu iburyo n’ibindi bitanu ibumoso.

Ubuhinduzi n’inkomoko