Bituma abatambyi batakibasha guhagarara ngo bakore ku bw’igicu, kuko icyubahiro cy’Uwiteka cyuzuye inzu y’Imana.
2 Ibyo Ku Ngoma 5:14
Imirongo ikikije uyu
5:13 Ubwo abavuzaga amakondera n’abaririmbaga bahuza amajwi. Bumvikanishije ijwi rihuye bahimbaza bashima Uwiteka, kandi barangurura amajwi yabo n’amakondera n’ibyuma bivuga n’ibintu bicurangwa, bahimbaza Uwiteka bati “Uwiteka ni mwiza, kandi imbabazi ze zihoraho iteka ryose.” Nuko muri uwo mwanya inzu iherako yuzura igicu, ari yo nzu y’Uwiteka. 107.1; 116.1; 136.1; Yer 33.11
5:14 Bituma abatambyi batakibasha guhagarara ngo bakore ku bw’igicu, kuko icyubahiro cy’Uwiteka cyuzuye inzu y’Imana.