2 Ibyo Ku Ngoma 5:2

Salomo aherako ateraniriza i Yerusalemu abakuru b’Abisirayeli, n’abatware b’imiryango bose n’abatware b’amazu ya ba sekuruza b’Abisirayeli, kugira ngo bazamure isanduku y’isezerano ry’Uwiteka, bayikure mu mudugudu wa Dawidi ari wo Siyoni.

Imirongo ikikije uyu

5:1 Uko ni ko umurimo wose Salomo yakoreraga inzu y’Uwiteka warangiye. Maze Salomo acyura ibintu byatuwe na se Dawidi, iby’ifeza n’izahabu n’ibintu byose, abishyira mu bubiko bwo mu nzu y’Imana.

5:2 Salomo aherako ateraniriza i Yerusalemu abakuru b’Abisirayeli, n’abatware b’imiryango bose n’abatware b’amazu ya ba sekuruza b’Abisirayeli, kugira ngo bazamure isanduku y’isezerano ry’Uwiteka, bayikure mu mudugudu wa Dawidi ari wo Siyoni.

5:3 Nuko abagabo b’Abisirayeli bose bateranira aho umwami ari, mu birori byari bisanzwe biba mu kwezi kwa karindwi.

Ubuhinduzi n’inkomoko