2 Ibyo Ku Ngoma 6:15

Wakomeje ibyo wasezeranye n’umugaragu wawe umukambwe wanjye Dawidi, nk’uko wabivugishije akanwa kawe none ubisohoresheje ukuboko kwawe.

Imirongo ikikije uyu

6:14 Arasenga ati “Uwiteka Mana ya Isirayeli, nta mana ihwanye nawe mu ijuru cyangwa mu isi, ikomeza gusohoreza isezerano abagaragu bawe no kubagirira ibambe, bagendera imbere yawe n’umutima wose.

6:15 Wakomeje ibyo wasezeranye n’umugaragu wawe umukambwe wanjye Dawidi, nk’uko wabivugishije akanwa kawe none ubisohoresheje ukuboko kwawe.

6:16 Nuko rero none Uwiteka Mana ya Isirayeli, komeza ibyo wasezeranije umugaragu wawe umukambwe wanjye Dawidi, nk’uko wamubwiye uti ‘Ntuzabura umuntu wo kwicara ku ntebe y’ubwami bwa Isirayeli imbere yanjye, niba abana bawe bazitonda mu ngeso zabo, bakagendera mu mategeko yanjye nk’uko wagenderaga imbere yanjye.’

Ubuhinduzi n’inkomoko