Umugabekazi w’i Sheba yumvise inkuru ya Salomo, aza i Yerusalemu azanywe no kumubaza ibinaniranye amugerageza. Yari azanye n’abantu benshi cyane n’ingamiya zihetse ibihumura neza, n’izahabu nyinshi cyane n’amabuye y’igiciro cyinshi. Ageze kuri Salomo amurondorera ibyari mu mutima we byose.
2 Ibyo Ku Ngoma 9:1
Imirongo ikikije uyu
9:1 Umugabekazi w’i Sheba yumvise inkuru ya Salomo, aza i Yerusalemu azanywe no kumubaza ibinaniranye amugerageza. Yari azanye n’abantu benshi cyane n’ingamiya zihetse ibihumura neza, n’izahabu nyinshi cyane n’amabuye y’igiciro cyinshi. Ageze kuri Salomo amurondorera ibyari mu mutima we byose.
9:2 Salomo amusobanurira ibyo yamubajije byose, nta kintu cyasobye Salomo atamusobanuriye.