Ariko sindakemera ibyo bavuze kugeza aho naziye nkabyirebera n’ayanjye maso, kandi mbonye ko ntabwiwe n’igice cy’ubwenge bwawe bukomeye, urengeje inkuru numvise.
2 Ibyo Ku Ngoma 9:6
Imirongo ikikije uyu
9:5 Aherako abwira umwami ati “Inkuru numviye mu gihugu cyanjye z’ibyo wakoze n’iz’ubwenge bwawe, zari iz’ukuri.
9:6 Ariko sindakemera ibyo bavuze kugeza aho naziye nkabyirebera n’ayanjye maso, kandi mbonye ko ntabwiwe n’igice cy’ubwenge bwawe bukomeye, urengeje inkuru numvise.
9:7 Hahirwa abantu bawe, aba bagaragu bawe barahirwa bibera imbere yawe iminsi yose, bakumva ubwenge bwawe.