Iryo jwi twaryumvise rivugira mu ijuru, ubwo twari kumwe na we kuri wa musozi wera.
2 Petero 1:18
Imirongo ikikije uyu
1:17 kuko yahawe n’Imana Data wa twese ishimwe n’icyubahiro, ubwo ijwi ryavugiraga mu bwiza bukomeye cyane rimubwira riti “Nguyu Umwana wanjye nkunda nkamwishimira.”
1:18 Iryo jwi twaryumvise rivugira mu ijuru, ubwo twari kumwe na we kuri wa musozi wera.
1:19 Nyamara rero dufite ijambo ryahanuwe rirushaho gukomera, kandi muzaba mukoze neza nimuryitaho, kuko rimeze nk’itabaza rimurikira ahacuze umwijima rigakesha ijoro, rikageza aho inyenyeri yo mu ruturuturu izabandurira mu mitima yanyu.