2 Petero 2:2

Ingeso zabo z’isoni nke benshi bazazikurikiza, batukishe inzira y’ukuri.

Imirongo ikikije uyu

2:1 Ariko nk’uko hariho abahanuzi b’ibinyoma badutse mu bwoko bw’Abisirayeli, ni ko no muri mwe hazabaho abigisha b’ibinyoma, bazazana rwihereranwa inyigisho zirema ibice zitera kurimbuka, ndetse bazihakana na Shebuja wabacunguye bizanire kurimbuka gutebutse.

2:2 Ingeso zabo z’isoni nke benshi bazazikurikiza, batukishe inzira y’ukuri.

2:3 Kandi irari ryabo rizabatera gushaka indamu kuri mwe bababwiye amagambo y’amahimbano, ariko iteka baciriwe ho uhereye kera ntirizatinda, no kurimbuka kwabo ntiguhunikira.

Ubuhinduzi n’inkomoko