Abamoni babonye ko bazinuye Dawidi batuma ku Basiriya b’i Betirehobu n’ab’i Soba, barabagurira ngo babahe ingabo zigenza inzovu ebyiri. Umwami w’i Māka na we azane abantu igihumbi, kandi n’ab’i Tobu inzovu imwe n’ibihumbi bibiri.
2 Samweli 10:6
Imirongo ikikije uyu
10:5 Babibwiye Dawidi yohereza abo kubasanganira, kuko bari bakozwe n’isoni cyane. Umwami abatumaho ati “Nimugume i Yeriko kugeza aho muzamarira kumera ubwanwa, muzabone kuza.”
10:6 Abamoni babonye ko bazinuye Dawidi batuma ku Basiriya b’i Betirehobu n’ab’i Soba, barabagurira ngo babahe ingabo zigenza inzovu ebyiri. Umwami w’i Māka na we azane abantu igihumbi, kandi n’ab’i Tobu inzovu imwe n’ibihumbi bibiri.
10:7 Dawidi abyumvise agaba Yowabu n’ingabo z’intwari zose.