2 Samweli 12:2

Kandi uwo mutunzi yari afite amashyo y’inka n’intama nyinshi cyane.

Imirongo ikikije uyu

12:1 Bukeye Uwiteka atuma Natani kuri Dawidi, ageze iwe aramubwira ati “Habayeho abantu babiri mu mudugudu umwe, umwe yari umutunzi, undi yari umukene.

12:2 Kandi uwo mutunzi yari afite amashyo y’inka n’intama nyinshi cyane.

12:3 Ariko uwo mukene we nta cyo yari afite keretse akāgazi k’intama yari yaguze akakarera, kagakurana n’abana be bo mu rugo, kakarya ku twokurya twe, kakanywera ku nkongoro ye kandi karyamaga mu gituza cye, kaba nk’umukobwa we.

Ubuhinduzi n’inkomoko