Maze abagaragu be baramubaza bati “Ibyo ugize ibyo ni ibiki? Wiyirije ubusa uririra umwana akiri muzima, ariko none umwana amaze gupfa urahaguruka ujya kurya.”
2 Samweli 12:21
Imirongo ikikije uyu
12:20 Nuko Dawidi arabyuka ariyuhagira arihezura, yambara indi myambaro, aherako ajya mu nzu y’Uwiteka arasenga, avayo ajya mu nzu ye. Nuko aho ashakiye bamuzanira ibyokurya, ararya.
12:21 Maze abagaragu be baramubaza bati “Ibyo ugize ibyo ni ibiki? Wiyirije ubusa uririra umwana akiri muzima, ariko none umwana amaze gupfa urahaguruka ujya kurya.”
12:22 Arabasubiza ati “Umwana akiri muzima niyirije ubusa ndira kuko nibwiraga nti ‘Nta wubizi, ahari Uwiteka yangirira imbabazi agakiza uwo mwana.’