Bukeye ajya ibwami abwira umwami ati “Ubu umugaragu wawe mbonye abo gukemura ubwoya bw’intama zanjye. Ndakwinginze, nyagasani, jyana n’umugaragu wawe hamwe n’abagaragu bawe.”
2 Samweli 13:24
Imirongo ikikije uyu
13:23 Hashize imyaka ibiri, Abusalomu ashaka abo gukemura ubwoya bw’intama ze i Bālihasori, hateganye n’i Bwefurayimu: Abusalomu ararika abana b’umwami bose.
13:24 Bukeye ajya ibwami abwira umwami ati “Ubu umugaragu wawe mbonye abo gukemura ubwoya bw’intama zanjye. Ndakwinginze, nyagasani, jyana n’umugaragu wawe hamwe n’abagaragu bawe.”
13:25 Umwami abwira Abusalomu ati “Oya mwana wanjye, nta kitujyana twese tutakurushya.” Abusalomu aramuhata ariko yanga kugenda, ahubwo amusabira umugisha.