Abusalomu aramubwira ati “Nuko rero nutaza, ndakwinginze ohereza mukuru wanjye Amunoni, abe ari we tujyana.” Umwami aramusubiza ati “Ni iki gituma ushaka ko mujyana?”
2 Samweli 13:26
Imirongo ikikije uyu
13:25 Umwami abwira Abusalomu ati “Oya mwana wanjye, nta kitujyana twese tutakurushya.” Abusalomu aramuhata ariko yanga kugenda, ahubwo amusabira umugisha.
13:26 Abusalomu aramubwira ati “Nuko rero nutaza, ndakwinginze ohereza mukuru wanjye Amunoni, abe ari we tujyana.” Umwami aramusubiza ati “Ni iki gituma ushaka ko mujyana?”
13:27 Ariko Abusalomu aramuhata, kugira ngo yemerere Amunoni n’abandi bana b’umwami bose ngo bajyane na we.