Maze umwami arabaduka ashishimura imyambaro ye, acura umurambo hasi, n’abagaragu be bose bamuhagarara iruhande, bashishimura imyambaro yabo.
2 Samweli 13:31
Imirongo ikikije uyu
13:30 Bakiri mu nzira, imbitsi ibikira Dawidi iti “Abusalomu yishe abana b’umwami bose, ntihasigaye n’umwe muri bo.”
13:31 Maze umwami arabaduka ashishimura imyambaro ye, acura umurambo hasi, n’abagaragu be bose bamuhagarara iruhande, bashishimura imyambaro yabo.
13:32 Ariko Yonadabu mwene Shimeya, mukuru wa Dawidi aravuga ati “Nyagasani, ntugire ngo bishe abana b’umwami bose, ahubwo hapfuye Amunoni wenyine. Icyakora byategetswe na Abusalomu, kuko yabigambiriye uhereye umunsi Amunoni yakoreje isoni mushiki we Tamari.