Nuko none Mwami Nyagasani, iryo jambo rye kugukura umutima wibwira ko abana b’umwami bose bapfuye, ahubwo hapfuye Amunoni wenyine.”
2 Samweli 13:33
Imirongo ikikije uyu
13:32 Ariko Yonadabu mwene Shimeya, mukuru wa Dawidi aravuga ati “Nyagasani, ntugire ngo bishe abana b’umwami bose, ahubwo hapfuye Amunoni wenyine. Icyakora byategetswe na Abusalomu, kuko yabigambiriye uhereye umunsi Amunoni yakoreje isoni mushiki we Tamari.
13:33 Nuko none Mwami Nyagasani, iryo jambo rye kugukura umutima wibwira ko abana b’umwami bose bapfuye, ahubwo hapfuye Amunoni wenyine.”
13:34 Nuko Abusalomu arahunga. Maze umuhungu wari urinze atereye amaso, abona abantu benshi badutse baturutse mu nzira yo mu ibanga ry’umusozi inyuma.