Abusalomu we arahunga, ajya kwa Talumayi mwene Amihuri umwami w’i Geshuri. Nuko Dawidi akajya aririra umwana we uko bukeye.
2 Samweli 13:37
Imirongo ikikije uyu
13:36 Amaze kuvuga atyo, uwo mwanya abana b’umwami basesekara aho. Bakihagera batera hejuru bararira, kandi n’umwami n’abagaragu be bose bararira cyane.
13:37 Abusalomu we arahunga, ajya kwa Talumayi mwene Amihuri umwami w’i Geshuri. Nuko Dawidi akajya aririra umwana we uko bukeye.
13:38 Abusalomu ahungira i Geshuri amarayo imyaka itatu.