2 Samweli 13:5

Yonadabu aramubwira ati “Iryamire ku buriri bwawe wirwaze, maze so naza kukureba umubwire uti ‘Ndakwinginze, reka mushiki wanjye Tamari aze ampe icyo ndya, antekere ibyokurya hano imbere yanjye kugira ngo mbirebe, mbirīre mu ntoki ze.’ ”

Imirongo ikikije uyu

13:4 Aramubaza ati “Wa mwana w’umwami we, ni iki gihora kikunanura uko bukeye? Ntiwabimbwira?” Amunoni aramusubiza ati “Umva nabengutse Tamari mushiki wa mwene data Abusalomu.”

13:5 Yonadabu aramubwira ati “Iryamire ku buriri bwawe wirwaze, maze so naza kukureba umubwire uti ‘Ndakwinginze, reka mushiki wanjye Tamari aze ampe icyo ndya, antekere ibyokurya hano imbere yanjye kugira ngo mbirebe, mbirīre mu ntoki ze.’ ”

13:6 Nuko Amunoni araryama arirwaza. Maze umwami aje kumureba, Amunoni aramubwira ati “Ndakwinginze, mushiki wanjye Tamari naze antekere udutsima tubiri imbere yanjye, nturīre mu ntoki ze.”

Ubuhinduzi n’inkomoko