Nuko Dawidi atuma mu rugo kuri Tamari ati “Ubu ngubu jya kwa musaza wawe Amunoni, umutekere ibyokurya.”
2 Samweli 13:7
Imirongo ikikije uyu
13:6 Nuko Amunoni araryama arirwaza. Maze umwami aje kumureba, Amunoni aramubwira ati “Ndakwinginze, mushiki wanjye Tamari naze antekere udutsima tubiri imbere yanjye, nturīre mu ntoki ze.”
13:7 Nuko Dawidi atuma mu rugo kuri Tamari ati “Ubu ngubu jya kwa musaza wawe Amunoni, umutekere ibyokurya.”
13:8 Nuko Tamari ajya kwa musaza we Amunoni asanga araryamye, yenda urwanga arubumbiramo udutsima imbere ye, aratwotsa.