Igihugu cyose gicura umuborogo n’ijwi rirenga. Abantu bose barambuka, kandi n’umwami yambuka akagezi kitwa Kidironi. Nuko abantu bose barambuka, berekeye inzira ijya mu butayu.
2 Samweli 15:23
Imirongo ikikije uyu
15:22 Dawidi abwira Itayi ati “Genda wambuke.” Nuko Itayi w’Umugiti yambukana n’abantu be bose n’abana bari kumwe na we.
15:23 Igihugu cyose gicura umuborogo n’ijwi rirenga. Abantu bose barambuka, kandi n’umwami yambuka akagezi kitwa Kidironi. Nuko abantu bose barambuka, berekeye inzira ijya mu butayu.
15:24 Kandi Sadoki na we azana n’Abalewi bose, bahetse isanduku y’isezerano ry’Imana. Batereka hasi iyo sanduku y’Imana, maze Abiyatari arazamuka kugeza aho abantu barangirije kuva mu murwa.