Maze umuntu abwira Dawidi ko Ahitofeli ari umwe mu bajyanama z’ubugome, ufatanije na Abusalomu. Dawidi arasenga ati “Uwiteka ndakwinginze, hindura inama za Ahitofeli ubusa.”
2 Samweli 15:31
Imirongo ikikije uyu
15:30 Dawidi aterera aho bazamukira ku musozi wa Elayono agenda arira ikijyaruguru, yari atwikiriye umutwe adakwese, kandi n’abari kumwe na we bose bitwikira imitwe bazamuka barira ikijyaruguru.
15:31 Maze umuntu abwira Dawidi ko Ahitofeli ari umwe mu bajyanama z’ubugome, ufatanije na Abusalomu. Dawidi arasenga ati “Uwiteka ndakwinginze, hindura inama za Ahitofeli ubusa.”
15:32 Dawidi ageze mu mpinga y’umusozi aho bajyaga basengera Imana, Hushayi w’Umwaruki aza guhura na we ashishimuye umwambaro we, igitaka kiri ku mutwe.