Tuzamurasukiraho aho azaba ari hose, tumutondeho nk’ikime uko gitonda ku isi. Nuko uhereye kuri we ukageza ku bantu bari kumwe na we bose, ntituzasigaza n’umwe.
2 Samweli 17:12
Imirongo ikikije uyu
17:11 Ahubwo jyewe inama nkugira ni iyi: teranya Abisirayeli bose uhereye i Dani ukageza i Bērisheba, bangane n’umusenyi wo mu kibaya cy’inyanja ubwinshi, kandi nawe ubwawe uzatabarane na bo.
17:12 Tuzamurasukiraho aho azaba ari hose, tumutondeho nk’ikime uko gitonda ku isi. Nuko uhereye kuri we ukageza ku bantu bari kumwe na we bose, ntituzasigaza n’umwe.
17:13 Kandi naramuka agiye mu mudugudu, na bwo Abisirayeli bose bazazana imirunga, dukururire uwo mudugudu mu mugezi kugeza aho hatazabonekayo akabuye na kamwe.”