Ahimāsi mwene Sadoki aravuga ati “Reka niruke mbwire umwami amacumu y’uko Uwiteka yamuhoreye inzigo y’abanzi be.”
2 Samweli 18:19
Imirongo ikikije uyu
18:18 Kandi Abusalomu akiri muzima, yari yajyanye inkingi ayishinga mu gikombe cy’umwami, kuko yari yaravuze ati “Nta mwana w’umuhungu mfite, ngo bazamunyibukireho izina ryanjye”, ni ko kwitirira iyo nkingi izina rye. Nuko yitwa inkingi y’urwibutso rwa Abusalomu na bugingo n’ubu.
18:19 Ahimāsi mwene Sadoki aravuga ati “Reka niruke mbwire umwami amacumu y’uko Uwiteka yamuhoreye inzigo y’abanzi be.”
18:20 Yowabu aramubwira ati “Ntujya kuvuga amacumu uyu munsi, uzaba uyavuga ubundi. Ariko uyu munsi nturi buyavuge, kuko umwana w’umwami yapfuye.”