2 Samweli 18:2

Dawidi aherako agaba ingabo, igice cya gatatu agiha Yowabu, ikindi agiha Abishayi mwene Seruya, mwene se wa Yowabu, ikindi gice cya gatatu agiha Itayi w’Umugiti. Umwami abwira abantu ati “Nanjye ubwanjye sindi bubure gutabarana namwe.”

Imirongo ikikije uyu

18:1 Maze Dawidi abara abantu bari kumwe na we, abaha abatware bo gutwara imitwe y’ibihumbi, n’abo gutwara iy’amagana.

18:2 Dawidi aherako agaba ingabo, igice cya gatatu agiha Yowabu, ikindi agiha Abishayi mwene Seruya, mwene se wa Yowabu, ikindi gice cya gatatu agiha Itayi w’Umugiti. Umwami abwira abantu ati “Nanjye ubwanjye sindi bubure gutabarana namwe.”

18:3 Abantu baramuhakanira bati “Wowe nturi butabare, kuko niduhunga batazatwitaho, ndetse nubwo igice cya kabiri cy’abantu bacu cyapfa na bwo ntibatwitaho, kuko uhwanye n’abantu bacu inzovu. Ahubwo ibyarutaho ni uko wakwitegura kudutabara uturutse mu mudugudu.”

Ubuhinduzi n’inkomoko