Yowabu abwira Umukushi ati “Hoshi genda ubwire umwami ibyo wabonye.” Nuko Umukushi aca bugufi imbere ya Yowabu, ariruka.
2 Samweli 18:21
Imirongo ikikije uyu
18:20 Yowabu aramubwira ati “Ntujya kuvuga amacumu uyu munsi, uzaba uyavuga ubundi. Ariko uyu munsi nturi buyavuge, kuko umwana w’umwami yapfuye.”
18:21 Yowabu abwira Umukushi ati “Hoshi genda ubwire umwami ibyo wabonye.” Nuko Umukushi aca bugufi imbere ya Yowabu, ariruka.
18:22 Ahimāsi mwene Sadoki arongera abwira Yowabu ati “Nta cyo bitwaye, ndakwinginze reka mpfe kugenda nkurikire uwo Mukushi.” Yowabu ati “Urirukanwa n’iki mwana wanjye, ko uzi ko utazahemberwa izo nkuru?”