Undi ati “Nta cyo bitwaye mpfuye kugenda.” Yowabu ati “Irukanka.” Nuko Ahimāsi arirukanka aciye iy’ikigarama yose, anyura ku Mukushi.
2 Samweli 18:23
Imirongo ikikije uyu
18:22 Ahimāsi mwene Sadoki arongera abwira Yowabu ati “Nta cyo bitwaye, ndakwinginze reka mpfe kugenda nkurikire uwo Mukushi.” Yowabu ati “Urirukanwa n’iki mwana wanjye, ko uzi ko utazahemberwa izo nkuru?”
18:23 Undi ati “Nta cyo bitwaye mpfuye kugenda.” Yowabu ati “Irukanka.” Nuko Ahimāsi arirukanka aciye iy’ikigarama yose, anyura ku Mukushi.
18:24 Kandi Dawidi yari yicaye hagati y’amarembo abiri, maze umurinzi yurira hejuru y’irembo ahateganye n’inkike z’amabuye, arambura amaso abona umuntu wiruka ari wenyine.