Umwami arababwira ati “Ikibabereye icyiza ni cyo ndi bukore.” Nuko umwami ahagarara mu bikingi by’amarembo ingabo zose zirasohoka, amagana n’ibihumbi.
2 Samweli 18:4
Imirongo ikikije uyu
18:3 Abantu baramuhakanira bati “Wowe nturi butabare, kuko niduhunga batazatwitaho, ndetse nubwo igice cya kabiri cy’abantu bacu cyapfa na bwo ntibatwitaho, kuko uhwanye n’abantu bacu inzovu. Ahubwo ibyarutaho ni uko wakwitegura kudutabara uturutse mu mudugudu.”
18:4 Umwami arababwira ati “Ikibabereye icyiza ni cyo ndi bukore.” Nuko umwami ahagarara mu bikingi by’amarembo ingabo zose zirasohoka, amagana n’ibihumbi.
18:5 Maze umwami yihanangiriza Yowabu na Abishayi na Itayi ati “Ku bwanjye murangenzereze neza uwo muhungu Abusalomu.” Kandi abantu bose bumva uko umwami yihanangirije abagaba bose ibya Abusalomu.