Maze babwira Yowabu bati “Dore umwami araririra Abusalomu aboroga!”
2 Samweli 19:2
Imirongo ikikije uyu
19:1 Umwami abyumvise arasubirwa cyane, yurira mu nzu yo hejuru y’irembo arira. Nuko akigenda, agenda avuga atya ati “Ye baba we, mwana wanjye Abusalomu! Mwana wanjye, mwana wanjye Abusalomu we! Iyaba ari jye wapfuye mu cyimbo cyawe, Abusalomu mwana wanjye, mwana wanjye.”
19:2 Maze babwira Yowabu bati “Dore umwami araririra Abusalomu aboroga!”
19:3 Uwo munsi impundu zihinduka induru mu bantu bose, kuko bari bumvise bavuga ngo umwami yibabarijwe n’umwana we.